Umuhanzi Onyeka Onwenu yitabye Imana

Umuhanzi Onyeka Onwenu yitabye Imana

Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki wa Nigeria Onyeka Onwenu yitabye Imana afite imyaka 72 y’amavuko.

Bivugwa ko Onyeka Onwenu yasinziriye ntakanguke nyuma y’uko yari avuye kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya madamu Stella Okoli usanzwe ari Umuyobozi wa kompanyi ya Emzor igemura imiti mu mafarumasi muri Nigeria.

Abo mu muryango we ngo bahise bamujyana kwa muganga mu bitaro bya Reddington i Lagos ngo barebe niba hari icyakorwa ariko biba iby’ubusa.

Nubwo nta muntu n’umwe wo mu muryango uremera kugira icyo avuga ku rupfu rwe ariko bamwe mu byamamare bagaragaje ko bababajwe n’urwo rupfu.

Muri benshi bagaragaje ko aya makuru yabababaje harimo n’umukinnyi wa filime muri icyo gihugu Patience Ozokwor wifashishije imbuga nkoranyambaga ze akagaragaraza ko yababajwe n’amakuru y’urupfu rwa Onyeka Onwenu.

Yanditse ati: “Onyeka ntabwo yari uwo duhuzwa n’ubwamamare gusa, ahubwo yari n’inshuti yanjye, ndumiwe kandi ndababaye kubera urupfu rwe no kuba atari arwaye nibura, ese ubu ni gute umuntu apfa gutyo gusa, ruhukira mu mahoro muvandimwe Onyeka.”

Onyeka Onwenu yavutse mu 1952, atangira umuziki mu myaka ya 80 aho yashyize hanze  indirimbo zitandukanye zirimo one love, you and I, nyuma aza no gushyira ahagaragara umuzingo yise for the love of you mu 1981. Onyeka Onwenu yitabye Imana tariki 30 Nyakanga 2024,  akaba yari umubyeyi w’abana babiri Tijani Charles na Abraham yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we wo mu bwoko bwa ba Yoruba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27