Umuhanzi Omah yakomoje ku ihungabana yagize

Umuhanzi Omah yakomoje ku ihungabana yagize

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria no mu Karere, Omah Lay yavuze ko yahemukiwe na bamwe mu batunganya umuziki (Producers) kugeza ubwo asabwe gusubira muri album yari yarakoze, icyakoze avuga ko intekerezo ze zahindutse umwijima kandi akiga kubana nabyo.

Yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ako karengane katumye ahinduka mu mico n’imyifatire.

Ati: “Intekerezo zanjye zahindutse umwijima, amajoro yanjye yiganzamo inzozi mbi, ariko kuri ubu nize kubana na byo.”

Yakomeje agira ati: “Mwandenganyije kenshi gashoboka, ku buryo byampinduriye imyitwarire hafi buri mwaka, ariko kuri ubu navuga nti birahagije.”

Omah Lay avuze ibi nyuma gato y’uko aherutse gutangaza ko yahatiwe gufata andi majwi y’umuzingo we (Album), kuko uwo yagejejeho igitekerezo yakibye agahita akora Album ye byihuse.

Yateguje ko umuzingo we mushya agiye gushyira ahagaragara, uzaba ugaruka ku gukira ibikomere by’umutima, kwiyakira no gukomeza urugendo. (Healing and Moving on).

Omah Lay azwi cyane ku ndirimbo ze zitandukanye zirimo Soso, Holly Ghost, Moving aherutse gukora n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27