Umuhanda Muhanga- Ngororero wafunzwe n’ibiza

Umuhanda Muhanga- Ngororero  wafunzwe n’ibiza

Polisi y’Igihugu ibicishije ku rubuga rwa X iratangaza ko umuhanda Muhanga werekeza Ngororero wabaye ufunzwe bitewe nuko imvura yaguye mu ijoro rishyira uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata yarenze urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya I agafunga uyu muhanda.

Mu butumwa bwaciye kuri X yahoze yitwa Twitter bugira buti: “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Gatumba, igatera amazi kurenga urugomero rwa Nyabarongo ya I akuzura mu muhanda, ubu umuhanda Ngororero- Muhanga wabaye ufunze  by’agateganyo. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa”.

Nyuma y’ubu butumwa twashatse kumenya uko bihagaze twifashisha bamwe mubakorera mu murenge wa Gatumba ahazwi nko ku Cyome batubwira ko amazi akiri menshi.

Mugabe Narcisse usanzwe akorera ku cyome ku murongo wa telefoni ngendanwa yavuze ko aya mazi akiri menshi ariko hakomeje kuboneka umucyo yagabanyuka.

Yagize ati: “Guhera mu ijoro ryakeye amazi yakomeje kwiyongera ku buryo ataragabanyuka ngo abantu bongere batambuke, ariko hakomeje umucyo imodoka zakwambuka.”

Kamariza Epiphanie ni umuturage utuye mu Murenge wa Rugendabali avuga ko aya mazi akomeje kwiyongera cyangwa imvura ikagwa byagorana ku bambuka kuri Nyabarongo kuko amazi yazamutse cyane.

Yagize ati: “Biragaragara ko aya mazi ari menshi cyane ariko haguye indi mvura byagorana ko hakongera gukoreshwa vuba, kuko amazi ava mu bice byose Nyabarongo inyuramo za Karongi, Ruhango, Muhabga na Ngororero yose yirohamo”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27