Ukraine yashimiye Amerika ibihano yafatiye ibihugu bifasha u Burusiya

Ukraine yashimiye Amerika ibihano yafatiye ibihugu bifasha u Burusiya

Ukraine ishimira Amerika ku bihano yafatiye abantu n’amashyirahamwe 220 akorana n’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yishimiye ibihano bishyashya Amerika yafatiye impande zitandukanye zifasha u Burusiya, avuga ko ari ibihano bikomeye.

Ibihano bishyashya bya Amerika bireba abantu n’amashyirahamwe yo mu Bushinwa, Turukiya na Leta Zunze ubumwe z’Abarabu. Impande zose zirebwa n’ibyo bihano zishinjwa gufasha u Burusiya mu ntambara burimo na Ukraine.

Hagati aho, Ukraine ivuga ko ibitero bya bombe u Burusiya bwagabye ku wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023 mu Ntara ya Kherson byahitanye abasivile babiri, barimo umugabo w’imyaka 81, n’undi w’imyaka 60. Bombi byabasanze mu ngo zabo. Abantu 4 ni bo bakomerekejwe n’izo bombe zashenye inyubako zitatangajwe umubare.

Intara ya Kherson u Burusiya bwagabyemo igitero, ifatwa nk’ibirindiro bikomeye mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine, kubera ko yegereye intara ya Krimeya u Burusiya bwigaruriye mu 2014. Mu kwezi kwa cumi na kumwe, ni bwo Ukraine yisubije iyo ntara ya Kherson, u Burusiya bwari bwarigaruriye.

Ku rundi ruhande, u Burusiya bwavuze ko Ukraine irimo gukina n’umuriro. Ni nyuma y’igitero cy’indege zitagira umupilote Ukraine yagabye ku ruganda rw’ubumara bwa Nikeleyeri ruri ahitwa Zaporizhzhia. u Burusiya bugenzura urwo ruganda kuva mu 2022.

Minisitiri ushinzwe umutekano mu Burusiya yavuze ko ingabo z’igihugu cye zafashe indege zitagira abapilote 8 za Ukraine.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27