Uganda yanyomoje iby’uruzinduko rwa Rtd. Gen. Salim Saleh mu Rwanda

Uganda yanyomoje iby’uruzinduko rwa Rtd. Gen. Salim Saleh mu Rwanda


Amakuru yakwijwe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyamaba mu Rwanda no muri Uganda muri iki cyumweru yivanzemo igihuha cyatangajwe giturutse kuri umwe mu banyamakuru bakomeye muri Uganda cy’uko Rtd. Gen. Salim Saleh yitezwe i Kigali “mu ruzinduko ruzamara icyumweru”.

Rtd. Gen. Saleh ni muvandimwe wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba ari n’umwe mu basirikare bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakoze mu nzego zitandukanye z’Igisirikare cya Uganda (UPDF), akaba umushoramari wanabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari nto n’iciriritse hagati ya 2006 na 2008.

Igihuha ku ruzinduko rwe cyasamiwe hejuru ndetse kinatangwaho ibitekerezo bitandukanye nubwo bitari byigeze bitangazwa n’inzego nkuru z’Ibihugu byombi cyangwa nyir’ubwite, nubwo byahwiswaga ko agiye gushimangira urugendo rwo guhosha ubwumvikane buke bwatumye u Rwanda na Uganda bimara imyaka irenga itanu bidacana uwaka.

Icyo gihuha cyashyigikiwe cyane n’abagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bacyifashishije mu gukora ubusesenguzi bupfuye bugamije gukomeza kurema umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, cyane ko bamwe muri bo bafite inyungu zikomeye mu bwumvkane buke bwavuka mu rwego urwo ari rwo rwose.

Minisiteri yUbubanyi n’amahanga ya Uganda yanyomoje iby’urwo ruzinduko rwa Rtd.Gen Salim Saleh, ishimangira ko nta ruteganyijwe ndetse ko ibyatangajwe ari ibinyoma bisa.

Mu itangazo iyo Minisiteri yashyize ahagaragara, yagize ati: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yifuje kubamenyesha yivuye inyuma ko amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku ruzinduko rwa Salim Saleh i Kigali atari yo.”

Rikomeza rishimangira ko u Rwanda na Uganda bikomeje gukora ibishoboka byose ngo umubano urusheho kuzahuka, ariko ngo hakomeje no kwitabwa ku kibazo cy’ibikorwa bya bamwe mu bantu ku giti cyabo bishobora gutambamira urwo rugendo ruri mu nzira nziza.

Minisiteri yongeye gushimangira ko nta n’uruzinduko uwo musirikare ukomeye akaba n’umushoramari muri Uganda ateganya gukorera mu Rwanda, Abaturage basabwa kujya bamenya kugenzura amakuru no kutita ku bitangazwa ariko bidafitiwe gihamya ifatika.

Yavugwaga ko Gen Salim Saleh uheruka kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2011, azahura na P Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i Buruseli mu Bubiligi aho yitabiriye yiga ku mubano w’Afurika n’u Burayi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Muhumuza Godfrey

I would like to meet general Saleh

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27