Uganda: Polisi yataye muri yombi abantu 40 batavuga rumwe n’ubutegetsi

Uganda: Polisi yataye muri yombi abantu 40 batavuga rumwe n’ubutegetsi

Kuri uyu wa 06 Ukwakira 2023 inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi abantu 40 bagaragaye mu gikorwa cyo gushyigikira Bobi Wine, umunyapolitiki uyobora ishyaka rya National Unity Platform ridacana uwaka n’ubutegetsi bwa Uganda.

Mu batawe muri yombi harimo n’umunyamategeko, gusa ku rubuga rwa X Bobi Wine yavuze ko mu bafashwe harimo n’abayobozi b’ishyaka rye (NUP)asaba ko barekurwa.

Ubwo yiteguraga kugaruka muri Uganda, mu rukerera rwo ku wa Kane Wine yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nubwo yanyuze mu   kibaya cy’igicucu cy’urupfu, atazatinya ikibi na kimwe kuko Uwiteka ari kumwe nawe. Ati: “Ndataha”.

Akigera ku kibuga cy’indege yahise afatwa ashyirwa mu modoka aho yavuze ko afungiye mu rugo.

Ku wa Gatatu, Polisi ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko bakiriye amakuru ajyanye n’urugendo ruteganyijwe rurimo “itsinda ry’abanyapolitiki,batavuga rumwe n’ubutegetsi ruzahera  ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, ihamagarira abateguye  urwo rugendo kuruhagarika kugira ngo birinde guhungabanya umutekano ndetse n’ingaruka zaterwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ubujura bikaba byateza ibyago ababyitabira, abamotari n’abagenzi.

Robert Kyagulanyi,utavuga rumwe n’ubutegetsi yahanganye mu matora yatsinzwemo  na Perezida Museveni, nubwo atemeye ibyayavuyemo akavuga ko hari uburiganya n’iterabwoba byayaranze kandi afitiye ibimenyetso.

Robert Kyagulanyi Bobi Wine yagiye afatwa n’inzego z’umutekano za Uganda mu bihe bitandukanye by’imyaka yashize, cyane cyane mu gihe cy’amatora aho yagiye ashinjwa guhungabanya umutekano wa Uganda.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27