Ubwoba ni bwose mu Burasirazuba bwa RDC

Ubwoba ni bwose mu Burasirazuba bwa RDC

Umutekano muke n’ubwoba bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe bari kwegera ibihe by’amatora ategerejwe na benshi ateganyijwe ku ya 20 Ukuboza 2023.

Biteganyijwe ko abayobozi Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateranira mu murwa mukuru wa Angola, Luanda bahujwe n’ikibazo cy’umutekano muke muri DR Congo.

The East African yanditse ko SADC yari yemeye mbere kohereza ingabo zigera kuri 500 zuzuzanya muri iki gihugu, kugira ngo zunganire ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zisanzwe (EACRF).

Ariko uyu muryango wabigenzemo biguru ntege nyuma yo kubona uko ibintu bimeze muri iki gihugu.

Inama ya Angola ifashe icyemezo cyo gutanga amatariki ntarengwa yo koherezwa, bishobora gutanga agahenge mu Burasirazuba bwa DRC, ariko bishobora kudakemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro kuko abantu ibihumbi bamaze guhunga ingo zabo.

Perezida Felix Tshisekedi ahanganye n’abakandida bagera kuri 20 nubwo umubare nyawo uzamenyekana nyuma y’uko Urukiko rw’Itegeko Nshinga rwemeje abazahatana ku ya 18 Ugushyingo.

Imyiteguro y’amatora ya DRC irimo ibyago, aho bivugwa ko ashobora no gusubikwa, nkuko byakunze kugenda mu myaka yatambutse, ndetse n’impaka zishingiye ku majwi zishobora kuzateza urugomo.

Bamwe mu bakandida bazahatana bafite ubwoba bw’imvururu aya matora ashobora guteza, kuko   ku wa Mbere Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga muri RDC, rwanze icyifuzo cyatanzwe n’umukandida ku mwanya wa Perezida, Noël Tshiani wari watanze ikirego ku wundi mukandida, Moïse Katumbi ko atari Umunyekongo.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27