Ubushinjacyaha bwasabye ko Kazungu yongera gufungwa iminsi 30

Ubushinjacyaha bwasabye ko Kazungu yongera gufungwa iminsi 30

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko rwakongera igihe cy’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 14.

Ubushinjacyaha bwavuze impamvu yo kongera igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ko ari ukubera impamvu z’uko bugikora iperereza no gukusanya ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

Bwagaragaje kandi ko mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo ishize bwagerageje gukusanya imyirondoro y’abakorewe ibyaha nubwo itaramenyekana.

Bwasabye ko mu gihe Urukiko rwakongerera igihe cy’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri Kazungu Dennis, byaba umwanya mwiza wo gukusanya amakuru n’imyirondoro ku bantu Kazungu yishe n’abo yakoreye ibyaha.

Kazungu akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu iperereza ry’ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12 ariko ubwo yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsina gore 13 n’umuhungu umwe.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27