Ubumwe bw’Abanyarwanda ni yo soko y’amahoro arambye- MINUBUMWE

Ubumwe bw’Abanyarwanda ni yo soko y’amahoro arambye- MINUBUMWE

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, Munezero Clarisse yashimangiye ko intambwe imaze guterwa mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ishimishije, kandi ko ari yo soko y’amahoro arambye.

Ubu butumwa yabutangiye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ahabereye igikorwa ngarukamwaka cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro mu Rwanda.

 Yagize ati: “Twese dukwiye kumva ko ubumwe bwacu ari yo soko y’amahoro arambye”.

Insanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, Inkingi y’Amahoro n’Iterambere rirambye.”

Munezero yakomeje avuga ko amahoro u Rwanda rufite uyu munsi ari umusaruro w’amahitamo akwiye Abanyarwanda bagize, biyemeza kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa n’amateka, gushyira imbere ibibahuza, no guharanira iterambere ry’Igihugu.

Yongeyeho ko nubwo hamaze gukorwa byinshi mu kubaka amahoro mu Rwanda, abantu batagomba kwirara.

Ati: “Abanyarwanda dukwiye gushishoza, tukirinda icyo ari cyo cyose cyadushora mu bikorwa byo guhungabanya amahoro birimo ivangura, amacakuri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Rubyiruko, Banyarwanda twese, dukomere ku bumwe bwacu, twimakaze amahoro aho turi hose maze duhagurikire kuyarinda no kurinda ibyiza Igihugu cyagezeho”.

Muri iki gikorwa, hanabayeho ikiganiro ‘Uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa: Inzitizi n’Ingamba,’ cyatanzwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Julienne Uwacu.

Yagaragaje ko ibyahungabanyije amahoro y’u Rwanda igihe kirekire bishingiye ahanini kuri Politiki y’amacakubiri n’irondabwoko, yimakajwe n’abakoloni ndetse n’ubutegetsi bwa PARMEHUTU na MRND, ashishikariza urubyiruko kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko mu byonnyi by’ubumwe bw’Abanyarwanda harimo abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko gukomeza kugaragaza ukuri kw’amateka bashimangira umwanzuro waraye ufashwe wo gushyira inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murage w’Isi wa UNESCO.

Mu bikorwa byaranze kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro mu Rwanda, habayemo no kuhira Igiti cy’Amahoro mu busitani bw’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27