U Rwanda rwohereje ibiribwa n’imiti byo kugoboka abari i Gaza

U Rwanda rwohereje ibiribwa n’imiti byo kugoboka abari i Gaza

Umuryango w’Abagiraneza wo mu Bwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya (Jordan Hashemite Charity Organization/JHCO) watangaje ko wakiriye imfashanyo yoherejwe n’u Rwanda, yo kugoboka abaturage b’i Gaza muri Palestine bakeneye kugobokwa muri ibi bihe bibasiwe n’ibitero bya Leta ya Isiraheli.

Umuryango JHCO wemeje ko iyo mfashanyo yaturutse mu Rwanda igizwe n’ibiribwa, amata n’imiti, bikaba byageze mu Bwami Heshimite bwa Yorodaniya bitwawe n’indege itwara imizigo ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir).

Ubutumwa uwo Muryango wanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, buragira buti: “Uyu munsi twakiriye indege y’imizigo yikoreye ubufasha buvuye mu gihugu cy’u Rwanda bugenewe abaturage b’i Gaza. Bugizwe n’ibikoresho by’ubuvuzi, ibiribwa n’amata.”

Abanyarwanda batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa bashimiye Leta yakoze icyo gikorwa cy’ubutabazi, bashimangira ko batewe ishema n’u Rwanda nk’igihugu cyababyaye.

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bikomeje kohereza imfashanyo zo kugoboka abaturage bari i Gaza, nyuma y’aho Leta ya Isiraheli igose ako gace ka Palestine igafungira abarenga miliyoni 2.2 bahatuye kubona amazi, amashanyarazi, ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byambuka imipaka byakabaye bibafasha.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres, yaraye yamaganye uko kugota abaturage mu bihe Isiraheli ihanganye n’ibyihebe bya Hamas, kuko abasivili barimo kubigenderamo aho abatishwe n’amasasu barimo kwicwa n’inzara n’ibyorezo.

Guterres yavuze ko mu gihe abaguye muri iyo ntambara i Gaza barenga 4,000, Umuryango w’Abibumbye ukomeje kuganira n’ibihugu byombi hagamijwe guhosha amakimbirane bifitanye.

Hagiye gushira ibyumweru bibiri Gaza igoswe, iraswaho ibisasu bya rutura, nyuma y’aho tariki 7 Ukwakira, umutwe wa Hamas ugabye igitero gitunguranye muri Isiraheli cyahitanye abantu 1,400 i Tel Aviv.

Guhera ku munsi w’ejo amakamyo arenga 200 atwaye imfashanyo isaga toni 3,000 yaheze ku mupaka wa Isiraheli na Gaza, mu gihe abayobozi bari bakiri mu biganiro bigamije kuyemerera kwambuka.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27