U Rwanda rwijeje gusigasira ubushuti burambye na Congo Brazzaville

U Rwanda rwijeje gusigasira ubushuti burambye na Congo Brazzaville

“Dufite icyo bisaba ngo dukemure ibibazo duhuriyeho, duhuze imbaraga mu guharanira ko dukomeza kwihutisha ibihugu byacu mu rugendo rugana ku iterambere no ku ntsinzi.”

Ubwo butumwa bukubiye mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagejeje kuri Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso n’abandi banyacyubahiro bafatanyije mu kumwakira ku meza ku mugoroba wo ku wa Mbere, umunsi yanatangiyeho uruzinduko rw’iminsi itatu muri icyo Gihugu.

Perezida Kagame yatangiye ashimira mugenzi we wamutumiye ngo azasure Congo Brazzaville, anashima abaturage b’icyo gihugu kubera uburyo bamwakiranye urugwiro hamwe n’itsinda ryamuherekeje.

Yagize ati: “Nejejwe no kugaruka i Brazzaville, kandi niteguye gukomeza kubasura mu Mujyi wa Oyo ku munsi w’ejo [kuri uyu wa Kabiri]. Uyu munsi nagize amahirwe yo kugeza ikiganiro ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, aho nagarutse ku mubano wacu w’akadasohoka, dufitanye nk’igihugu ndetse nk’abantu. ”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko uyu mubano wubakiwe umusingi ukomeye mu myaka myinshi yashize, yongeraho ko amasezerano biteganyijwe ko ashyirwaho umukono kuri uyu wa Kabiri ashimangira uburyo uyu mubano ukomeje gutanga umusaruro ku nyungu z’abaturage b’u Rwanda n’aba Congo.  

Yavuze ko uyu munsi utanga amahirwe yo kurushaho kunoza ubushuti n’ubutwererane bw’ibihugu byombi  mu nzego zitandukanye, kugira ngo ibihugu byombi bikomeze gukurira hamwe mu iterambere mu buryo bwa kivandimwe.

Yakomeje agira ati: “Mu bihe by’icyorezo cya COVID-l9, n’ibindi bibazo by’Isi yose, ibihugu by’Afurika ntibishobora kugira icyo bikora byonyine. Ni muri urwo rwego duha agaciro cyane ubucuti hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda, kandi mpa agaciro gakomeye umubano dufitanye Bwana Perezida.”

Mbere yo kwifuriza mugenzi we kuryoherwa n’ibya nimugoroba, Perezida yongeye gushimira mugenzi we Sassou N’guesso wagaragaje umutima mwiza ndetse anifuriza ibyiza u Rwanda mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi.

Yanamushimiye by’umwihariko uruhare agira mu rugamba rwo guharanira iterambere ry’Umugabane w’Afurika, n’urugamba rwarwanywe mbere y’uko hari intambwe iterwa mu bimaze kugerwaho.

Yakomeje agira ati: “Urugamba rurakomeje nk’uko babivuga, hari ingorane nyinshi tugomba kwigobotora. Mu by’ukuri, mbikuye ku mutima nashakaga kugushimira uruhare rwawe, kandi duhereye kuri uwo musingi, twubatse  ubufatanye n’ubushuti bikomeye cyane.”

Asoza, Perezida Kagame yaboneyeho gusaba mugenzi we bagahaguruka bagahuza ibirahure bishimira ubushuti, ubuzima bwiza n’uburumbuke bw’abaturage b’ibihugu byombi, n’ahazaza hazima bose bifuza kugira. Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Perezida Kagame n’itsinda ryamuherekeje ruzasoza kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Mata 2022.

Amafoto: Urugwiro Village

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27