U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika

U Rwanda rwasimbuje Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bagize itsinda RWAFPU3 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA). 

Itsinda RWAFPU3-3 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Kayonga, bahagurutse mu gitondo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, berekeza mu Mujyi wa Bangassou, aho basimbuye bagenzi babo 161 bagize itsinda RWAFPU3-2 ryari riyobowe na na SP Carine Mukeshimana, ryari rimaze igihe kingana n’umwaka nabo bagarutse mu gihugu ku mugoroba.

Abavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika bwa (MINUSCA) bashimiwe ko bitwaye neza mu kazi bari bashinzwe.

CP Yahaya Kamunuga wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, mu kwakira abo bapolisi yabashimiye ko bitwaye neza mukazi bari bashinzwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Maninderere Thomas

Morning

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27