U Rwanda na Botswana biyemeje kwagura ubufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda na Botswana biyemeje kwagura ubufatanye mu bya gisirikare

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, yagiranye ibiganiro n’Umugaba w’Ingabo za Botswana (BDF), Gen Mpho Churchill Mophuting, bigamije kwagura ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, ubwo Gen. Mpho Churchill Mophuting yari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’itsinda ry’ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika rishinzwe kurwanya iyezandonke.

Ibiganiro by’abo bagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi byongeye gushimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare, hibandwa by’umwihariko ku mahugurwa ya gisirikare no guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abasirikare.

Gen. Muganga yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, cyane binyuze mu guhanahana amahirwe yo guhugurwa mu bya gisirikare ku nzego zitandukanye.

Yakomeje agaragaza ko aya mahirwe yafashije abasirikare b’impande zombi kurushaho gusobanukirwa inzego bakorera, gusangira ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza umubano mwiza w’ubunyamwuga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye ishyirwaho rya Kaminuza y’Igihugu y’Ingabo z’u Rwanda (NDU-R), irimo Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda (National Defence College Rwanda), bigiye gutangira gutanga amasomo muri uyu mwaka.

Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abasirikare b’Ingabo za Botswana muri izi nzego z’amashuri, mu rwego rwo kurushaho kwagura no kunoza ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare.

Ivomo: MoD

Gen. Mpho Churchill Mophuting yahawe impano
Gen. Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Botswana byibanze ku kwagura ubufatanye mu bya gisirikare
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27