U Bushinwa burahamagarira amahanga gutabara Gaza byihuse

U Bushinwa burahamagarira amahanga gutabara Gaza byihuse

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ugushyingo, ingabo za Isiraheli zikomeje “kwagura” ibikorwa byazo byo kurwanya Hamas mu majyaruguru y’akarere ka Gaza mu rwego rw’ibiganiro bigamije kurekura abafashwe bugwate n’umutwe wa kisilamu, bityo haharanirwe agahenge mu mirwano.

Ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, ingabo za Isiraheli zavuze ko zavumbuye umuyoboro uri munsi y’ibitaro bya Al-Chifa mu Mujyi wa Gaza, aho bigaragara ko wakoreshejwe ukurikije uburyo bw’iterabwoba”.

Izo ngabo kandi zashyize ahagaragara amashusho avugwa ko akomoka kuri kamera zishinzwe gukurikirana ibitaro.

Ku cyumweru, umuyobozi w’ibitaro muri Gaza yatangaje ko hazajyanwa mu Misiri abana 31 bavutse batagejeje igihe, hafi y’ubutayu nyuma yo kwimurwa kw’abantu babarirwa mu magana ejobundi.

Perezida w’u Bufaransa yagaragaje ko ahangayikishijwe na Benjamin Netanyahu kubera “abantu benshi bahitanwa n’abasivili” muri Gaza. Mbere, Emmanuel Macron yatangaje ko u Bufaransa bwiteguye kwakira abana bakomeretse mu bitaro byabwo niba ari ingirakamaro kandi ari ngombwa.

Qatar ivuga ko inzitizi gusa “ntoya” zisigaye ari amasezerano arebana n’abafashwe bugwate.

Ku cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdelrahmane Al-Thani, yatangaje ko amasezerano y’irekurwa ry’abafashwe bugwate, abashimuswe na Hamas ashingiye ku bibazo “bito”.

Nk’uko byatangajwe na Minisiterii y’Ubuzima, mu karere ka Gaza, Hamas ivuga ko hamaze gupfa 13 000 bazize ibisasu bya Isiraheli mu karere ka Gaza barimo abana 5.500, kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023.

Kuva intambara yatangira ku ya 7 Ugushyingo, Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas ivuga ko Abisiraheli barenga 1.200 bamaze kuhasiga ubuzima, naho igisirikare cya Isiraheli kivuga ko abantu 239 bafashwe bugwate n’umutwe w’abayisilamu bo

muri Palesitini.

 NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27