U Bushinwa: Abarenga miliyoni bavanywe mu byabo n’inkubi y’umuyaga

U Bushinwa: Abarenga miliyoni bavanywe mu byabo n’inkubi y’umuyaga

U Bushinwa bwatangaje ko inkubi y’umuyaga yiswe Dolphin yavanye mu byabo abarenga miliyoni mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu no mu Mujyi wa Shanghai. yatangaje ko iyi nkubi y’umuyaga ya Dolphin yari ifite umuvuduko wa kilometero 150 yateje n’imvura nyinshi, yadutse ku wa 09 Kanama 2026, mu gace ka Yuhuan, mu ntara ya Zhejiang, ikomereza no kuri uyu wa Mbere.

Amakuru ya BBC avuga ko , iyi nkubi yatumye ibikorwa by’ubwikorezi mu bice bitandukanye bihagarara ndetse muri Shanghai indege 1 000 zasubitse ingendo.

U Bushinwa bwaburiye abaturage kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi ndetse bwaburiye kuri uyu wa Mbere ko hateganyijwe imvura nyinshi mu ntara za Shandong, Henan, Hubei, Anhui, Jiangsu na Zhejiang no mu mujyi wa Shanghai, mu gihe bimwe mu bice bya Zhejiang bishobora kugwamo imvura iri hagati ya milimetero 250 na 500.

Abarenga miliyoni bavanwe mu byabo n’inkubi y’umuyaga mu Bushinwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27