U Burusiya bugiye gufatirwa ibindi bihano

U Burusiya bugiye gufatirwa ibindi bihano

Abategetsi b’ibihugu biri mu Muryango wa G7 ugizwe n’ibihugu birindwi bikize kuruta ibindi ku Isi, barateganya gufatira u Burusiya ibindi bihano mu nama izabahuza ku wa Gatandatu, hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ni inama yanatumiwemo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Mu itangazo ryasohowe, u Butaliyani, buyoboye iri tsinda buvuga ko ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi bizatangaza ibihano bishya ku Burusiya, maze Amerika nayo ikarushaho gukaza ibihano yafatiye icyo gihugu.

Umudipolomate w’u Butaliyani yavuze ko ibi byemezo bizaba bigamije gukuraho urujijo ku bibaza ko amahanga amaze gucika intege no kunanirwa gutera inkunga Ukraine.

Prezida Volodymyr Zelensky aherutse kuvuga ko gutinda kw’inkunga ya gisirikare bakura mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bifite ingaruka ku basirikare babo bari ku rugamba mu gihe u Burusiya bukomeje kongera ibitero kuri iki gihugu.

Mu cyumweru gishize, abasirikare b’u Burusiya bafashe Umujyi wa Avdiivka nyuma y’imirwano yari imaze amezi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27