U Bufaransa bugiye kongera ingabo muri Romania, Lithuania na Estonia

U Bufaransa bugiye kongera ingabo muri Romania, Lithuania na Estonia

U Bufaransa bugiye kongera ingufu mu bya gisirikare ku ruhande rw’iburasirazuba bwa NATO bwohereza imodoka z’abasirikare bitwaje intwaro (VBCI) na za Burende zo mu bwoko bwa Leclerc muri Romania mu byumweru biri imbere, nk’uko bitangazwa n’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Icyo cyemezo cya Perezida w’u Bufaransa cyo kongera iyi myitozo yo kwirwanaho cyafashwe “urebye uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa NATO n’urugomo rw’imirwano ibera muri Ukraine”.

Nyuma y’ibitekerezo byatanzwe kuri iyo gahunda, Perezida Macron yagize ati: “Ntidushaka intambara y’Isi. Turimo gufasha Ukraine kwirwanaho ku butaka bwayo, ntabwo ari ukugaba ibitero ku Burusiya. Vladmir Putin (w’u Burusiya) akwiye guhagarika iyi ntambara akubaha ubusugire bw’Igihugu cya Ukraine.”

Ni mu gihe ku wa kabiri w’iki cyumweru Minisiteri y’Ingabo y’u Bufaransa yari yemeje iby’ayo makuru ikavuga ko uretse muri Romania hamaze koherezwa ingabo zirenga 750, hagomba koherezwa n’abandi basirikare muri Estonia na Lithuania mu rwego rwo gukaza umutekano.

Kuva mu minsi ya mbere y’intambara yahuje u Burusiya na Ukraine, ni bwo u Bufaransa bwohereje abasirikare muri Romania.

Kohereza ibitwaro biremereye hafi ya Ukraine biri mu rwego rwa Politiki cyane, icyifuzo cyo kwerekana icyemezo cya NATO cyo guhangana n’iterabwoba.

Kuri Colonel Pierre Gaudillière, Umuvugizi w’Ingabo  z’u Bufaransa, ati: “Iyo dushyizeho ingufu, ni uburyo bwateguwe hagamijwe kuzamura byuzuye kandi mu buryo bufite ireme ku mikorere y’ingabo zoherejwe.”

Yongeyeho ati: “Ikigaragara ni uko dukorana bya hafi n’Abanyaromania, ari cyo gihugu cyatwakiriye bakaba bakiriye n’ibindi bihugu bya NATO, hari itsinda ry’Abaholandi ribana natwe muri Romaniya. Izi mbaraga zinyura mu mikoranire ni zo zituma twese dukomera.”

U Bufaransa bufite ingabo zirwanira ku butaka 300 mu basirikare ba Estonia boherejwe mu Muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare uhuza u Burayi n’Amerika (OTAN/NATO), bakaba bafite ibirindiro ahitwa Tapa muri icyo Gihugu.

Bugira kandi uruhare rukomeye mu bikorwa by’ingabo za NATO zirwanira mu kirere muri Estonia na Lithuania.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27