Trump yagabanyije imisoro ku bicuruzwa by’u Buhinde

Trump yagabanyije imisoro ku bicuruzwa by’u Buhinde

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Donald Trump, yemeye kugabanya imisoro isoresha ibicuruzwa bituruka mu Buhinde akayigeza kuri 18% ivuye kuri 50%, kubera  bwahagaritse kugura Peteroli y’u Burusiya.

Perezida Trump yari aherutse gushyiraho imisoro ya 25% ku bicuruzwa by’u Buhinde, wiyongera ku wundi wa 25%, buzira kugura peteroli y’u Burusiya.

Trump yavuze ko kuba u Buhinde bugiye gutangira kugura peteroli muri Amerika, byashoboka bukazayigura no muri Venezuela bigaragaza ubucuti n’imikoranire.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Trump yagize ati: “Hejuru y’ubucuti n’ubwubahane na Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi nk’uko yabisabye, uhereye aka kanya twemeranyije ku masezerano y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buhinde, aho Amerika izagabanya umusoro ukagera kuri 18%.”

Trump yongeyeho ko Minisitiri Modi yemeye ko u Buhinde buzagura ibicuruzwa bya Amerika bifite agaciro karenga miliyari 500 z’amadolari birimo ibijyanye n’ingufu, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi bicuruzwa.

Nyuma y’iryo gabanyuka ry’umusoro n’ibiganiro by’impande zombi   Minisitiri Modi yagaragaje ko mu izina ry’abaturage b’u Buhinde yishimiye kuganira n’inshuti ye magara Perezida Trump ndetse n’ibicuruzwa bikaba byagabanyirijwe umusoro.

Muri Kanama umwaka ushize ni bwo Trump yakubye kabiri imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde ayigeza kuri 50%, agamije kubushyiraho igitutu ngo buhagarike kugura peteroli y’u Burusiya.

Mu ntangiriro za Mutarama yari yanavuze ko iyo misoro ishobora kongera kuzamuka mu gihe u Buhinde butagabanyije ibyo bugura mu Burusiya bugatangira gukorana bya cyane na Amerika.

U Buhinde bukoresha cyane peteroli ivuye hanze ku kigero cya 90% ndetse kuva mu 2022, bwakoresheje cyane ivuye mu Burusiya ariko mu bihe bishize bwagiye bugabanya umubare wa peteroli bugura muri icyo gihugu uva ku ngunguru miliyoni 1.2 ku munsi ugera ku 800.000 nkuko raporo y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ibigaragaza.

Iri gabanywa ry’imisoro kandi ritangajwe nyuma y’uko u Buhinde n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagiranye amasezerano y’ubucuruzi busesuye, (free trade agreement).

Trump yagabanyije imisoro ku bicuruzwa by’u Buhinde iba 18%
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27