The Ben na Pamella bitegura kwibaruka imfura y’umukobwa

The Ben na Pamella bitegura kwibaruka imfura y’umukobwa

Umuhanzi The Ben uherereye mu Bubiligi, aho yagiye gushyigikira Bwiza mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri yise ’25 Shades’, yatangarije abacyitabiriye igitsina cy’umukobwa we na Pamella bitegura kwibaruka kandi ko izina bazamwita rifitanye isano n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Yabitangarije i Bruxelles, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 08 Werurwe 2025, ubwo yari ku rubyiniro rw’icyo gitaramo yagiye gufashamo Bwiza, cyari cyitabiriwe n’abiganjemo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’ahandi ku mugabane w’u Burayi

Uyu muhanzi yabikoze nyuma y’uko muri icyo gitaramo we n’umugore we, batunguwe n’abakunzi babo babaha impano y’imyenda y’umwana bateganya kwibaruka.

Nyuma y’icyo gikorwa, The Ben na Pamella basabwe n’abari bayoboye icyo gitaramo guhishurira abacyitabiriye igitsina cy’umwana bazabyara.

Mu gihe abakunzi babo bari bakomeje gutomboza, The Ben yahise afata umugore we amuririmbira indirimbo ‘True Love’ aheruka kumuhimbira ndetse amashusho yayo akarikoroza ku mbuga nkoranyambaga, kubera ko Pamella ayagaragaramo nta mwenda uri ku nda ye, ibyanenzwe n’Abanyarwanda benshi.

Kubera intege nke, Pamella yasabye kuva ku rubyiniro The Ben asigara aririmbana n’abafana. Mu gihe yaganaga ku musozo yabwiye abakunzi be ko bitegura kwibaruka umwana w’umukobwa.

Yagize ati: “Ibijyanye n’igitsina cy’umwana tugiye kwibaruka byo, azaba ari umukobwa kandi tuzamwita izina rifite aho rihuriye na bino bihugu kubera igihango tugiranye namwe.”

Aba bombi bari kumwe ku mugabane w’u Burayi, aho bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ‘25 Shades’ ya Bwiza cyabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Werurwe 2025.

Biteganyijwe ko Uwicyeza Pamella ashobora kuzabyarira kuri uyu mugabane, kubera ko The Ben ateganya kuhakorera ibindi bitaramo.

Uretse The Ben na Pamella, umuhanzikazi Bwiza yashyigikiwe n’ibindi byamamare birimo Juno Kizigenza, umuhanzi wa Gospel Tonzi, Lucky Nzeyimana wanafatanyije na Ally Soudy kukiyobora hamwe n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27