Tems yahishuye ko iyo ataririmba yari kuba mwarimu

Tems yahishuye ko iyo ataririmba yari kuba mwarimu

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi, uzwi cyane nka Tems, avuga ko iyo adahitamo gukora ubuhanzi bya kinyamwuga yari kuzaba mwarimu cyangwa umucungamari ‘accountant’.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria no hanze yayo yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu kiganiro cy’imbona nkobone (Live) cyamuhuje n’abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwe rwa X.

Umufana yamubajije ati: “Iyo utaza guhirwa mu muziki wari guhitamo gukora uwuhe mwuga?”.

Mu kumusubiza Tems yagize ati: “Nkunda amafaranga kandi iyo yiyongera biranezeza nari kuzaba umucungamari (Accountant) cyangwa nkaba umwarimu w’imibare kuko narayikundaga kandi narayitsindaga.”

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bikomeye bitandukanye birimo n’ibya Grammy, yigeze gutangaza ko yasezeye ku kazi ke ko gukora ‘Digital marketing’ muri Mutarama 2018 kugira ngo yitangire umuziki we ku buryo bwuzuye.

Tems yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Mr Rebel’ muri Nyakanga 2018, aza kwamamara cyane mu 2020 nyuma yo gufatanya na Wiz kid mu ndirimbo ‘Essence’ yaje kugera ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa Billboard Hot 100, nyuma aza kuyisubiranamo na Justin Bieber.

Yifuje kuba umwarimu mbere yo kuba umuririmbyi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27