Tchad: Minisitiri w’Ingabo n’Umunyamabanga mukuru wa Guverinoma beguye

Tchad: Minisitiri w’Ingabo n’Umunyamabanga mukuru wa Guverinoma beguye

Minisitiri w’Ingabo wa Tchad Daoud Yaya Brahim n’Umunyamabanga mukuru wa Guverinoma Haliki Choua Mahamat beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bantu.

Minisitiri w’Intebe wa Tchad Saleh Kebzabo, yemeye ukwegura kwa Minisitiri w’Ingabo Daoud Yaya Brahim n’Umunyamabanga mukuru wa Guverinoma, Haliki Choua Mahamat, nyuma y’amashusho atandukanye yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina ariko nta makuru meshi yabitangajeho.

Reuters dukesha iyi nkuru yanditse ko ayo mashusho yakwirakwijwe ku Cyumweru no ku wa Mbere, bivugwa ko yerekanaga abo bagabo bishora mu mibonano mpuzabitsina n’abandi bantu, nubwo itabashije kuvugana n’umwe ngo agire icyo abitangazaho.

Amashusho y’urukozasoni ntasanzwe muri Tchad, ni igihugu cyiganjemo Abayisilamu kandi gifite imyitwarire iboneye.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27