Tanzania: Inkangu imaze guhitana abagera kuri 47

Tanzania: Inkangu imaze guhitana abagera kuri 47

Inkangu yaturutse ku mvura nyinshi yibasiye Amajyaruguru ya Tanzania yatumye abagera kuri 47 bahasiga ubuzima abandi 85 barakomereka.

Umuyobozi wo muri ako gace yavuze ko hari impungenge ko umubare w’abapfa ushobora kwiyongera.

Aljazeera yanditse ko imvura yo ku wa Gatandatu, w’icyumweru gishize yibasiye umujyi wa Katesh nko mu bilometero 186 uva mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’imitegekere Dodoma, iteza inkangu yatumye benshi bapfa   nk’uko umuyobozi w’akarere, Janeth Mayanja yabitangaje.

Komiseri w’akarere mu gace ka Manyara ko mu majyaruguru ya Tanzania, Queen Sendiga, yabwiye itangazamakuru ko kugeza ku mugoroba w’iki Cyumweru abapfuye ari 47, mu gihe abakomeretse ari 85.

Ni mu gihe imihanda myinshi yapfuye kuko yuzuyemo ibyondo, ibiti, amabuye ndetse n’amazi.

Ibi bibaye Perezida wa Tanzaniaa, Samia Suluhu Hassan, ari i Dubai mu nama ya COP28, gusa yohereje ubutumwa bwihanganisha imiryango yagize ibyago, ategeka ko Leta ishyira ingufu nyinshi mu gutanga ubutabazi.

Afurika y’Iburasirazuba yibasiwe n’imvura idasanzwe ituruka ku miyaga ya El Nino byatumye kuva mu mpera za 2020 benshi bahasiga ubuzima.

Imvura kandi yaturutse ku miyaga ya El Nino   yimuye abantu barenga miliyoni muri Somaliya ihitana amagana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27