Svante Pääbo yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi

Svante Pääbo yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi
Uyu ni Svante Pääbo wahawe igihembo cya Nobel mu buvuzi

Igihembo cyitiriwe Nobel cy’ubuvuzi muri uyu mwaka cyahembwe Svante Pääbo, umuhanga mu binyabuzima wo muri Suwede, umaze imyaka myinshi akora ku mateka y’ubwihindurize bw’abantu ndetse no gusobanura uturemangingo tw’abantu ba kera mu mateka.

Ibikorwa bya Svante Pääbo bireba uko uturemangingo twa ‘Neanderthal’ dukurikirana. bavanze uturemangingo twa ‘Neanderthal’ na ‘Sapiens’. Ubu buvumbuzi bwo kuvanga hagati ya ‘Sapiens’ na ‘Neanderthals’ bwatangiye mu 2009. Iyimurwa ry’uturemangingo rigera kuri 2% rifite ingaruka zifatika kandi bituma bishoboka kumva uburyo sisitemu y’umubiri yacu yirinda kwandura indwara.

Ntabwo ari ubwa mbere ubushakashatsi bwa Svante Pääbo buhembwa, akaba ari umushakashatsi mu kigo kizwi cyane cya Max Planck kiri i Leipzig mu Budage. Muri 2018, yakiriye igihembo cya Körber Europe Science, i Hambur, akaba ari ikindi gihembo gikomeye yahawe.

Se umubyara, Sune Bergström, na we yahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’ubuvuzi mu 1982.

Svante Pääbo, wavukiye i Stockholm afite imyaka 67, aba mu Budage. Uretse igihembo cyitiriwe Nobel cy’ubuvuzi, yahawe igihembo cy’amafaranga hafi miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27