Sudani yirukanye abadiplomate 15 ba UAE

Sudani yirukanye abadiplomate 15 ba UAE

Leta ya Sudani yirukanye abakozi  15 bo muri Amabasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) muri iki gihugu.

Ibiro Ntaramakuru bya Sudani byatangaje ko kwirukana abo badipolomate byaturutse ku kuba batagikenewe muri iki gihugu, Leta ibategeka kuhava bitarenze mu masaha 48.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani yahise imenyesha icyo cyemezo ushinzwe inyungu z’igihugu (Chargé d’Affaires) w’agateganyo muri Ambasade ya UAE.

Mu mpera z’ukwezi gushize, umwe mu bajenerali wo muri Sudani ukomeye, yavuze ko UAE yoherereje ibikoresho ingabo z’umutwe w’Inkeragutabara (Rapid Support Forces/RSF), uhanganye n’Ingabo za Sudani ari na ho havuye uku kutumvikana.

Mu gusubiza kuri iki cyemezo, UAE yavuze ko kuva intambara yatangira “yahoraga isaba ko habaho kugabanya amakimbirane, guhagarika imirwano, no gutangiza ibiganiro” muri Sudani.

Intambara muri Sudani yatangiye hagati muri Mata, yakuye mu byabo abarenga miliyoni 6.5 kandi itera imivugungano y’ubwicanyi bushingiye ku bwumvikane bw’inkeragutabara n’ingabo z’Igihugu.

Ni ubwicanyi  bushingiye ku moko bushinjwa abarwanyi ba RSF n’imitwe yitwara gisirikare y’Abarabu ikorera muri Sudani.

Icyakora umutwe wa RSF wahakanye gukora iryo tsembabwoko muri Darfur.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27