Sudani y’Epfo: Loni irasaba ko kwiyamamaza byaba mu bwisanzure

Sudani y’Epfo: Loni irasaba ko kwiyamamaza byaba mu bwisanzure

Intumwa y’Umuryango w’abibumbye yasabye ko amashyaka yose yo muri Sudani y’Epfo agomba kwiyamamaza mu bwisanzure, mu gihe igihugu cyagize ibibazo byatumye amatora atinda.

Byagarutsweho na Nicholas Haysom, ukuriye ubutumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo ku wa Kane ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

The East African yanditse ko Sudani y’Epfo izajya mu matora ku nshuro ya mbere umwaka utaha nyuma y’amasezerano y’amahoro yo mu 2018 yatumye intambara, yaguyemo abasivilI benshi ihagarara.

Gusa Guverinoma yagiye inanirwa kubahiriza zimwe mu ngingo zigize aya masezerano kandi haracyari ugushidikanya ko igihe ntarengwa  cy’amatora cyashyizweho n’amahanga gishobora kutazubahirizwa.

Nicholas Haysom, ukuriye ubutumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko abona ubwisanzure bw’amatora muri iki gihugu buzabangamirwa.

“Urebye imbere, ntibishoboka ko amatora azaba mu buryo bwizewe mu Kuboza 2024, keretse amashyaka yose, abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa bafashe ingamba zikomeye bakumvikana bitarenze mu  igihembwe cya mbere cya 2024.”

Yongeyeho ko amashyaka ya politiki agomba kwiyamamaza nta terabwoba ribayeho.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryakoze imyigaragambyo isaba uburenganzira bwo kwitabira amatora, ariko ko hakenewe igihe kinini cyo kwitegura.

Sudani y’Epfo kugeza ubu iyobowe na Perezida  Salva Kiir Mayardit wagiye ku butegetsi mu 2011, ni kimwe mu bihugu byugarijwe n’intambara, ubukene, ibiza, ihungabana ry’ubukungu ndetse n’amakimbirane mu baturage nubwo ari igihugu  gikungahaye kuri peteroli.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27