Sir Jim Ratcliffe yaguze 25% y’imigabane ya Manchester United

Sir Jim Ratcliffe yaguze 25% y’imigabane ya Manchester United

Umuherwe w’Umwongereza Sir Jim Ratcliffe usazwe uyobora ikompanyi ya INEOS yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Manchester United mu kugura imigabane y’iyi kipe ingana na 25%.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bwa Manchester United ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023.

Iyi migabane yahawe Sir Jim Ratcliffe na Manchester United ifite agaciro miliyari 1.25 z’amapawundi. 

Umwaka urashize umuryango wa Glazer, usanzwe uyobora Manchester United, wifuje kugurisha iyi kipe gusa nta muguzi irabona kubera igiciro gihanitse n’amananiza washyizeho.

Sir Jim Ratcliffe utarifuzaga imigabane yose na Sheikh Jassim bin Hamad Al Thani washakaga kuyigura 100% ni bo bari bayoboye abandi mu kugaragaza inyota yo kugura iyi kipe.

Sheikh Jassim bin Hamad Al Thani yaje gukuramo akarenge, asigamo Ratcliffe ndetse biza kurangira yemerewe kugura 25%.

Mu byihutirwa uyu mugabo azakora akigera muri Manchester United ni ukugabanya abakozi kuko iyi kipe ibarirwa abagera ku 1,100 mu gihe nka Liverpool ari 900 naho Manchester City ikagira 720.

Bivugwa ko kandi azahita asimbuza John Murtough usanzwe ari Umuyobozi wa Siporo, akazana Dan Ashworth ubu uri kubarizwa muri Newcastle United.

Nubwo hari impinduka nyinshi azakora ntabwo byitezwe ko iyi kipe izagaragara ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza muri Mutarama mu 2024 kuko atari byo bya mbere bimuraje ishinga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27