Shakira na Burna Boy bahuriye mu ndirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Shakira na Burna Boy bahuriye mu ndirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026
Shakira na Barna Boy bahuriye mu ndirimbo bahimbiye igikombe cy'Isi cya 2026

Umuhanzi Shakira yatangaje ko indirimbo amaze iminsi ateguza yayikoreye umwihariko w’imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’Amaguru cya 2026 (FIFA World Cup 2026) ndetse ko yayihuriyemo na Burna Boy uri mu bahanzi bakomeye ba Afrobeat muri Nigeria.

Yabitangaje ku mugoroba w’itariki 07 Gicurasi 2026, yifashishije amashusho magufi ateguza iyo ndirimbo. Ni amashusho agaragara aririmba anabyina iyo ndirimbo muri Stade ya Maracaná ateguza abantu ko bakwiye kwitegura kuko na we yiteguye.

Yanditse ati: “Turi muri Stade Maracaná tubafitiye indirimbo Dai Dai ya FIFA World Cup 2026, izabageraho tariki 14 Gicurasi, ndi kumwe na Burna Boy kandi turiteguye”. Ni amakuru yakiranywe urugwiro kuko abenshi mu bamukurikira bahise bagaragaza ko banyuzwe n’uko Shakira ahora akora amateka.

Uwitwa Dancin-darina yanditse ati: “Indi ndirimbo kandi nanone!”. Uwitwa rinel_ib we yanditse ati: “Hari indirimbo 4 zamenyekanye z’igikombe cy’isi ariko iza Shakira zamenyekanye kurusha izindi, bigaragaza ubuhanga, urukundo n’imbaraga azikorana. Komeza wamamare mwamikazi.”

Dai Dai ije gushimangira ubuhangange bwe mu kwandika indirimbo zogeza umupira w’amaguru kuko ije ikurikira iyo yise Waka Waka (This Time for Africa) yakoreye igikombe cy’Isi mu 2010, ubwo Afurika y’Epfo yakiraga ‘FIFA World Cup’, yakunzwe cyane.

Shakira ateguje Dai Dai mu gihe hari indi ndirimbo ya Coca Cola indirimbo ya ‘FIFA World Cup 2026 yahurijemo Abahanzi barimo J Balvin, Travis Barker, Amber Mark na Steve Vai, ishingiye ku ndirimbo “Jump” ya Van Halen.

Biteganyijwe ko imikino y’igikombe cy’isi izatangira kuva tariki 11 Kamena-19 Nyakanga 2026 ikazabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27