Sena yemeje abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya

Sena yemeje abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya

Inteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi bashya baheruka gushyirwa mu myanya, nyuma yo gusuzuma amadosiye yabo, bagasanga bujuje ibisabwa ngo buzuze inshingano kuri iyo myanya mishya bahawe, ari bo Mugabowagahunde Maurice, Nyirarugero Dancille na Dr. Mugenzi  Patrice. 

Aba bayobozi bahinduriwe imirimo ku itariki ya 10 Kamena 2023 ubwo hasohokaga itangazo  ryashyizeho Maurice Mugabowagahunde kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru naho Nyirarugero Dancille wari Guverineri w’iyo Ntara akagirwa Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare CRDRC na  Dr. Mugenzi Patrice wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda RCA asimbura Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’iki kigo by’agateganyo.

Mugabowagahunde wemejwe na Sena kuba Guverineri ubwo yaganiraga na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage  n’Uburenganzira bwa Muntu  muri Sena,  yasanze  afite ubumenyi ku bikorerwa mu Nzego z’ibanze kandi yasabye Sena  gukomeza kumuba hafi nk’Abasenateri. 

Bamwemereye ko aho yahura n’imbogamizi yabahamagara ndetse n’Umusenateri akaba yamuhamagara.  

Abasenateri babonye ko ubushobozi bwe buzatuma yuzuza neza inshingano ze nko mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Mugabowagahunde Maurice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari asanzwe ashinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE.

Madamu Nyirarugero Dancille yemejwe nka Komiseri muri RDRC

Madamu Nyirarugero Dancille nka Komiseri muri RDRC, ku ya 14 Kanama Komisiyo yasuzumye dosiye ye nkuko biteganywa n’amategeko  basanga yujuje ibisabwa bijyanye n’inshingano n’ibyo umukomiseri agomba kuba yujuje.

Mu biganiro yagiranye na Komisiyo ya Sena basanze afite ibyo azi kuri iyo Komisiyo yagizwemo Komiseri, anabagaragariza ko azibanda ku gufasha abagenerwabikorwa muri rusange ngo barusheho kwiyumva mu muryango nyarwanda. 

Azarushaho gukora igishoboka ngo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagire uruhare mu kubaka igihugu, ateza imbere inyigisho bahabwa bareka kuba mu mitwe yitwaje intwaro akanabereka ibyiza byo kuba mu gihugu cyabo.

Dr. Mugenzi Partice yemejwe na Sena kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative RCA nyuma ya Raporo ya Komisiyo yaganiriye nawe ku bijyanye n’amakoperative, isanga afite ubumenyi buzamufasha gukorana n’amakoperative, akuzuza inshingano ze, itanga umwanzuro ko abishoboye.

Azibanda ku guteza imbere amakoperative, kuyagenzura, kuyandika akaba moteri iteza imbere abaturage. Yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, akanagira ibigo bimwe na bimwe inama n’ibindi.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Dr. Mugenzi Partice yemejwe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative RCA
Mugabowagahunde Maurice wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27