Santarafurika: Perezida Touadéra yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda

Santarafurika: Perezida Touadéra yambitse imidari y’ishimwe ingabo z’u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof. Faustin Archange Touadera yambitse imidali y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), abashimira uko bitwara mu kazi kabo.

Ibirori byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa mukuru Bangui ku wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2025.

Ni ibirori byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA ndetse n’abandi bayobozi mu nzego za Leta.

Umudali wahawe aba basirikare mu rwego rwo kubashimira umurava, ubutwari, n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cy’akazi kabo ko gushyigikira amahoro no kurinda abasivili muri icyo gihugu.

Ibihembo byatanzwe byari bigamije kubashimira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ukwitanga kw’iyo batayo yiswe RWABATT13, mu kuzuza  ishingano bahawe n’Umuryango w’Abibumbye.

Iri tsinda ry’abasirikare ryagize uruhare rukomeye mu kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi, guherekeza imfashanyo z’abagiraneza, kurinda abasivili no gushyigikira ibikorwa byo kugarura ituze mu duce twari mu ntambara.

Perezida Touadéra yashimye cyane uruhare rwabo basirikare b’u Rwanda, avuga ko bagaragaje umurava udasanzwe, ubumenyi bw’ikirenga mu bya gisirikare ndetse n’ubutwari bukomeye mu bihe bikomeye by’umutekano muke.

Yashimiye kandi Leta y’u Rwanda n’Ingabo z’Igihugu (RDF) ku bw’uruhare rukomeye bagira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu karere.

Umuyobozi wa RWABATT13, Lt Col Kigenza Alphonse yashimiye cyane Perezida wa Repubulika ya Santarafurika  akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo ku bw’ubuyobozi bwe bwiza n’inkunga ikomeye atera ingabo ayoboye mu Mujyi wa Bangui, avuga ko ibyo byabaye intandaro yo kugira ibikorwa byiza muri izo nshingano.

Yanashimiye kandi abasirikare ayobora, abashimira kuba barakoze neza inshingano zo kurinda Perezida wa Santarafurika n’umuryango we mu buryo bwizewe.

Lt Col Kigenza asoza, yashimiye abagize Guverinoma ndetse n’Ingabo za Santarafurika (FACA), avuga ko RWABATT13 yakoranye na bo neza kandi mu bufatanye bw’intangarugero mu gihe cyose bamaze muri icyo gihugu.

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) bashimwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27