Samuel Gueulette mu bahataniye igihembo cy’abitwaye neza muri Mata

Samuel Gueulette mu bahataniye igihembo cy’abitwaye neza muri Mata

Samuel Gueulette ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ari mu bakinnyi bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Mata 2025 muri RAAL La Louvière, iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025 ni bwo ikipe ye yo muri RAAL La Louvière yashyize hanze abakinnyi 4 bazatoranywamo mwiza muri Mata. Gueulette ahanganye na bagenzi be barimo Maxence Maisonneuve, Djibril Lamego, Mohamed Belkher.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 aheruka gufasha RAAL La Louvière kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ku nshuro ya mbere mu mateka.

Ni nyuma yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa kabiri inganya amanota 59 na Zulte Waregem ya mbere.

Ni inshuro ya gatatu muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 Gueulette ahataniye iki gihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi. harimo icy’umukinnyi mwiza wa Mutarama 2025 yegukanye.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25 Samuel Gueulette yakinnye imikino 25 muri 28 yakinwe na RAAL La Louvière muri shampiyona.

Samuel Gueulette ni umwe mu bafashije RAAL La Louvière muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25
Samuel Gueulette mu bakinnyi bane bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Mata 2025
Samuel Gueulette bishimira kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27