Rusizi: Inama Njyanama yitandukanyije n’inyandiko ya Meya idasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Rusizi: Inama Njyanama yitandukanyije n’inyandiko ya Meya idasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda

Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwasabye umuyobozi w’aka Karere gutanga ibisobanuro ku magambo yakoresheje mu ibaruwa yandikiye Komite ya IBUKA mu Karere n’izindi nzego.

Ni nyuma y’aho muri iyo baruwa Meya Dr Kibiriga Anicet yanditse agira ati: “Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki twazibukiraho abanyu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Iyi nyandiko bigaragara ko yanditswe tariki ya 01 Werurwe 2024, Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi ivuga ko ibyanditswe n’Umuyobozi w’Akarere we bitamureba.

Ibi ngo si ubwa mbere bigaragaye kuri uyu muyobozi kuko ngo mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi hari umubiri wataburuwe w’umuntu utarahigwaga ariko ngo uza kujyanwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi.

Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi bunavuga ko hari Umuyobozi mu Karere wakoresheje amagambo akomeretsa yatumye abantu bahungabana. Ni amagambo yavugiwe ku rwibutso rwa Nkanka aho yavugiye mu ruhame ko “Abaturage bahuriye mu nama no mu muhango wo kwibuka”.

Inama Njyanama yamaganye kandi yitandukanya n’iriya nyandiko n’indi migirire mibi yose. Yanaboneyeho umwanya wo guhumuriza ababona iyo nyandiko bakababazwa na yo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Lg

Ahubwo iyo yandikaho italiki muzibukiraho abanyu noneho we kuko adafite abo yibuka akazigumira mumuryango we naho tuzibukiraho abanyu nukubikora nkumugenzo aliko mukuri alibyo kumutesha igihe ubundi abakozwe na génocide nindi miryango yabo yahafi nibo bibuka ababo abandi .bamwe bumva bidakwiye kubaho abifuzaga kulimbura ikitwa umututsi wese kwibuka bibatera ibisazi no muli iyi minsi yicyunamo muraza kubumva ibisazi byabo byingengabitekezo byababujije amahoro bikozwe nuwo wumva abandi bakora ibiki

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27