Ruhango: Imvura yatwaye igisenge cy’inzu y’umuryango ucumbikirwa  na  Mudugudu 

Ruhango: Imvura yatwaye igisenge cy’inzu y’umuryango ucumbikirwa  na  Mudugudu 

Umuryango wa Uwihanganye Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Ntenyo, Umurenge wa Byimana, wacumbikiwe n’Umuyobozi w’Umudugudu nyuma y’uko inzu babagamo yasenywe n’imvura yatwaye igisenge. 

Umuyobozi w’Umudugu wa Nyabisindu unaturanye n’uyu muryango w’abantu bane wahuye n’ibiza, avuga ko kuri ubu  yabaye abacumbikiye mu gihe hategerejwe ubuyobozi bwo hejuru.

Ati: “Umuturanyi imvura ihise isize igisenge cy’inzu ye kigiye ku buryo n’inzu atashobora kuyiraranamo n’abana. Ubu ku bufatanye n’abandi baturanyi turi kumufasha kubona uko yaba araye iwanjye noneho ejo ubuyobozi bw’umurenge twamaze kumenyesha ibi byago bukazadusura hakarebwa nibura uko yaba afashijwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Uwamwiza Jeanne D’Arc, avuga ko kuri uyu wa Kane bajya gusura uwo kuryango kugira ngo barebe ko yafashwa kubona aho kuba. 

Ati: “Ni byo amakuru y’umuryango wahuye n’ibiza by’imvura byatwaye igisenge cy’inzu twayamenye. Ejo rero gahunda ni ukujya kuwusura turareba ibyangombwa bikenewe kugira ngo ube ubonye aho kuba ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha nyuma y’uko ibindi byangijwe n’imvura.”

Akomeza asaba abantu kwitwararika muri iki gihe cy’imvura, bakazirika ibisenge by’inzu bakabikomeza, ubundi bakarinda abana ko bajya mu mvura.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27