Rubavu: Barembejwe n’inzoga yitwa Igitiritiri izungereza uwayinyoye

Rubavu: Barembejwe n’inzoga yitwa Igitiritiri izungereza uwayinyoye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, bavuga ko babangamiwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo iyo bita ‘Igitiritiri’, ikunze kunyobwa cyane n’urubyiruko rwo muri ako gace.

Iyo nzoga ikorwa hifashishijwe ibigori, amasaka, pakimaya n’ibyatsi by’uruvangitirane n’amatafari. Abaturage bavuga ko uwayinyoye, nibura igikombe kimwe bita ‘Muhinzi’, ahita atangira kwitwara nabi, agashyamirana ndetse akarwana n’uwo abonye wese.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Bihungwe avuga ko iyi nzoga bayita amazina bakurikije uduce two muri uyu Murenge bitewe n’ibibi byayo

Yagize ati: “Hari abayiha amazina atandukanye, bamwe bakayita Igitiritiri, abandi bakayita Umbehafi kuko umaze kuyinywa utakaza imbaraga ugatangira kugenda azungera. Hari n’igihe umuntu arara mu nzira, abandi bakayita Igitiritiri kuko uyinyoye aba atakibasha kugira icyo akora, akenera ko bamuba hafi.”

Undi muturage wo mu Kagari ka Buhunge yagize ati: “Ubu hano ntibyoroshye. Iyo abasore banyweye Umbehafi cyangwa Igitiritiri, bahinduka nk’abasazi, bagakubita abantu cyangwa bakamburira mu mayira, abo bahuye na  bo. Ndetse hari n’abakuru basinzirira ku nzira cyangwa bakarara barwana mu ngo zabo, twifuza ubuyobozi bushyira umwete mu kuyirwanya.”

Abaturage bavuga ko izina Igitiritiri rikomoka ku kuba uwamaze kuba imbata y’iyi nzoga aba asa nk’ikigori cyahunguwe, agasigarana umubiri wanyunyutse n’amatama yabyimbye gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Harelimana Emmanuel, yemera ko iki kibazo gihari, ariko ko Inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zikomeje kugihashya.

Yagize ati: “Ni byo koko hari bamwe bashaka inyungu nyinshi bakenga inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zitemewe n’amategeko. Turi gukomeza gufata ingamba zo kurwanya abakora izi nzoga zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.”

Inzoga z’inkorano ni ikibazo kimaze kugaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ariko inzego z’umutekano n’iz’ibanze zikomeje kuzicunga no guca intege abazikora. Nubwo zigura make, byagaragaye ko zifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa ndetse no ku mutekano w’imiryango n’abaturage muri rusange.

Igitiritiri n’inzoga usanga ku masantere menshi yo muri Mudende
Inzoga bita Igitiritiri ikunze kunyobwa n’urubyiruko rwo muri Mudende mu bice byose
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27