RIB yataye muri yombi abakozi Babiri b’Akarere ka Kirehe

RIB yataye muri yombi abakozi Babiri b’Akarere ka Kirehe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko tariki ya 23 Gicurasi 2024, rwataye muri yombi Gasagure Vital, umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste.

Aba bombi bakurikiranweho kwakira ruswa ya 500,000 Frw kuri 21,000,000 Frw bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo bamuhe isoko.

Gasagure akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke mu gihe Sindikubwabo we akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yahamirije Imvaho Nshya ko abakekwaho ruswa bombi bafungiye kuri Station ya RIB ya Kirehe.

Dosiye yabo yagejejwe mu bushinjacyaha tariki ya 27 Gicurasi 2024.

Ibyaha bakurikiranyweho birimo gusaba no kwakira indonke. Ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha bakatirwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Igihano ku cyaha cyo kuba icyitso kiramutse gihamijwe Sindikubwabo, yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku itariki 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho risobanura ko icyitso gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rushimira abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwa ruswa bagatanga amakuru. Runihanangiriza abantu bakomeje kwishora muri ibi bikorwa bya ruswa, ko uzabifatirwamo atazihanganirwa.

RIB ishishikariza abaturarwanda gutanga amakuru y’aho bakeka ruswa kugira ngo ikomeze kurwanywa mu gihugu.

Ruswa ni icyaha kidasaza igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta cyabuza ko yakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Tuyirenge

NGEWE ICYONIBAZA UMUNTU WU MUYOBOZI UZI IBIBI BYARUSWA UMUNTU WAGAKWIYE KUBERA ABANDI INTANGA RUGERO MUKURWANYA RUSWA KOKO IBIBYAHA NIBIMUHAMA AHANISHWE IGIFUNGO CYIMUKWIRIYE KUKO RUSWA IGIRA INGARUKA KUBATURAGE IKAMUNGA UBUKUNGU BWA BATURAGE NDETSE NI GIHUGU KUKO RUSWA SI NGEWE ICYONIBAZA UMUNTU WU MUYOBOZI UZI IBIBI BYARUSWA UMUNTU WAGAKWIYE KUBERA ABANDI INTANGA RUGERO MUKURWANYA RUSWA KOKO IBIBYAHA NIBIMUHAMA AHANISHWE IGIFUNGO CYIMUKWIRIYE KUKO RUSWA IGIRA INGARUKA KUBATURAGE IKAMUNGA UBUKUNGU BWA BATURAGE NDETSE NI GIHUGU KUKO RUSWA SI IKINTU.

lg

Numvise ibikorwa remezo nibuka ikintu nashakaga kubaza abayobozi ba Nyamagabe kuva Hasi kugera hejuru munzego zumutekano cyane wo mumuhanda nizindi zishinzwe umutekano byagenze bite ngo ibyapa hafi yabyose byo kumuhanda byibwe kuva Gasarenda kugera Kitabi kuli Centre yubucuruzi kuburyo hasigara hashinze ibyuma gusa nabyo bishobora gukurwaho. Murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27