Rema yasabye abahanzi bo muri Nigeria gukomeza umuco wa Afrobeat

Rema yasabye abahanzi bo muri Nigeria gukomeza umuco wa Afrobeat

Umuhanzi w’icyamamare, Divine Ikubor uzwi ku izina rya Rema, yasabye abahanzi bo muri Nigeria gukomeza umuco wa afrobeats kugira ngo icyo gihugu gikomeze cyiganze muri muzika nyafurika.

Uyu muhanzi avuga ko injyana yitwa Amapiano yo muri Afurika y’Epfo yamaze imyaka itari mike yarashinze imizi muri Nigeria, ariko kandi bikwiye ko bakomeza umuco wa Afrobeat kuko muri iyi minsi iyo njyana iyoboye muri icyo gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Apple Music, Rema yatangaje ko amapiano ari injyana yabanje kandi yakunzwe mu buryo bukomeye, akemeza ko abahanzi bo muri icyo gihugu bagomba gukomeza gushyira imbaraga muri Afrobeats kugira ngo nk’abahanzi bo muri Nigeria bakomeze bayobore muri iyo njyana ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Nagombaga gusubira inyuma ubwo nakoraga umuzingo wanjye wa kabiri, ibitekerezo byinshi by’uburyo nabikora nabikuye kuri Mo’hits. Mu masegonda ane ya mbere wumva indirimbo ya Mo’hits uba wamaze kumenya ko ari iye igiyemo, iyo usanzwe uzi ko ari iye. Don Jazzy noneho we ni nk’umusazi kuri Afrobeat”.

Yongeraho ati: “Amapiano ni nziza, ni injyana yashinze imizi kandi yishimiwe cyane, ariko igihe cyarageze Afrobeat iraza abantu barayikunda ndetse itanga umusaruro ku bayikora ishyira n’umuziki wa Nigeria ku mwanya wa mbere ku mugabane w’Afurika, ndifuza ko dukomereza muri uwo mujyo.”

Abandi mu bahanzi Rema avuga ko yafatiyeho urugero ajya gukora umuzingo we wa kabiri harimo Don Jazzy, Mo’hits, 2Baba, Olamide, P-Square na Timaya.

Rema yashyize ahagaragara umuzingo we yise HeIs ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, igizwe n’indirimbo 11.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27