RDC: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko Tshisikedi yatsinze amatora

RDC: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko Tshisikedi yatsinze amatora

Urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC rwemeje ko Perezida Felix Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 09 Mutarama 2024, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje iby’iyi nsinzi bidasubirwaho akaba azarahirira kuyobora manda ye ya kabiri.

France 24 yatangaje ko Urukiko rwavuze ko Tshisekedi yabonye amajwi 73.47%, aho yahigitse abandi bakandida bose bari bahanganye nubwo bo bakomeje kuvuga ko amatora yaranzwe n’uburiganya bityo ko agomba gusubirwamo.

Ukurikira Tshisekedi ni Moise Katumbi, wahoze ari Guverineri wa Katanga wagize amajwi 18.08%, mu gihe Martin Fayulu uvuga ko yariganijwe mu matora ya Perezida aheruka muri 2018 yabonye 4,92%, uwahoze ari Minisitiri w’intebe Adolphe Muzito yabonye 1,13 % mu gihe Denis Mukwege we yagize 1%.

Mu mpera z’Ukuboza, abakandida icyenda batavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umukono ku itangazo banga icyo bise amatora y’uburiganya maze basaba ko yakongera gusubirwamo.

Mu cyemezo cy’uru rukiko kandi rwanze ubujurire bw’umukandida watanze ikirego ku bisubizo byavuye mu matora.

Abantu barenga miliyoni 40 kuri miliyoni 100 batuye iki gihugu ni bo   bari kuri lisite y’abitabiriye amatora gusa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27