Rayon Sports yatandukanye na Ally Serumogo 

Rayon Sports yatandukanye na Ally Serumogo 

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Ally Serumogo wari Kapiteni wayo nyuma y’imyaka ibiri n’igice ayikinira.

Iyi Kipe yabitangaje mu ijoro  ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, nyuma yo kunyagirwa na Al Hilal ibitego 4-0 mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Yiyongera ku bandi bakinnyi baherutse gutandukana na Rayon Sports barimo Harerimana Abdelaziz na Adam Bagayogo.

Ally Serumogo yageze muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports, yaherukaga kuyongeramo amasezerano y’imyaka ibiri azageza muri Kamena 2027.

Ntagihindutse, Serumogo ashobora kwerekeza muri El Merriekh SC Bentiu yo mu vyiciro cya mbere muri Sudani y’Epfo.

Asize Rayon Sports iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, mu gihe isigaje imikino ibiri ya Al Merrikh na Mukura VS kugira ngo isoze imikino ibanza.

Ally Serumogo yatandukanye na Rayon Sports yari amazemo imyaka ibiri n’igice ayikinira
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27