RAB irahumuriza abari baretse kurya imboga kubera agakoko ka “Apefly”

RAB irahumuriza abari baretse kurya imboga kubera agakoko ka “Apefly”

Nyuma y’uko hakwirakwiriye  amakuru avuga ko imboza zaciwe, abantu batagomba kuzirya kubera agakoko  kazigaragayeho gashobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe  Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ingaruka aka gasimba gatera haba ku gihingwa cyangwa umuntu kuko nta burozi kagira.

Iki Kigo kivuga ko aka gakoko kazwi ku izina rya Apefly (Spalgiss pp).

Binyuze kuri twitter RAB yagize iti: “Agakoko ka Apefly (Spalgiss pp) ni agasimba gakomoka mu muryango w’ibinyugunyugu. Aka gakoko ni inshuti y’abahinzi mu kurwanya ibyonnyi cyane cyane aho gashobora kurya utumatirizi tugaragara ku myembe, amapapayi no kubinyamacunga”.

Yakomeje igira iti: “Hari abantu bakwirakwiza impuha zivuga ko ako gasimba gashobora kugira ingaruka ku buzima bw’ umuntu wariye imboga cyangwa indi myaka yagezweho na ko. Ikigo RAB kiramenyesha ko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ingaruka aka gasimba gatera haba ku gihingwa cyangwa umuntu kuko nta burozi kagira”.

RAB yakomeje isaba abaturage kutagira impungenge mu gutegura no kurya imboga cyangwa ibindi bihingwa byagezweyo na ko.

Iti: “Ariko turakangurira abantu kwitwararika isuku nk’uko bisanzwe, bakaronga neza imboga n’ indi myaka bakoresha amazi meza mbere yo guteka”.

RAB yasobanuye ko kugeza ubu aka gasimba kagaragaye ku biti by’imyembe mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bavugaga ko niba imboga ziciwe ubuzima butaza koroha kuko n’akaboga(inyama) kataboneka.

Umwe ati: “None se ubwo turaza kubaho gute niba bahagaritse kubaga inka akaboga tukaba tutakabona, imboga na zo baraziciye ubwo urumva ubuzima buza koroha”.

Ni mu gihe abacuruza imbona na bo bari bagaragaje ko nta muhinzi wazo urimo kuzibagemurira kuko kuva hakwirakwira kiriya gihuha ntawongeye kuzibazanira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27