RRA yatangije ukwezi kwahariwe gushimira abasora

RRA yatangije ukwezi kwahariwe gushimira abasora

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yatangije ukwezi kwahariwe gushimira abasora (TAM 2023).

Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko uku kwezi ngarukamwaka guteganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo kumenyesha abasora ndetse n’Abanyarwanda muri rusange  ibikubiye mu misoro yakusanyijwe mu myaka yabanje ndetse no gushimira abasora neza bagatuma imisoro yiyongera.

Ukwezi kwahariwe gushimira abasora muri uyu mwaka wa 2023 gufite insanganyamatsiko igira iti ‘’Gusaba  Inyemezabwishyu ya EBM ni ukubaka u Rwanda.”

Uku kwezi kuzakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo icyumweru cyahariwe imisoro, ibiganiro mpaka mu banyeshuri ba  za Kaminuza, umunsi wahariwe gushimira abasora mu mwaka wa 2023 ku rwego rw’intara zose, ndetse no kwizihiza umunsi nyir’izina wo gushimira abasora uzaba tariki ya 10 Ugushyingo  2023.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, RRA ivuga  ko yari ifite intego yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 2,250.8 z’amafaranga y’u Rwanda, byaje kurangira iyarengeje aba miliyari 2,320.8.ku ntego yari yihaye yarengejeho 103.6%.

Ibi bivuze ko yiyongereyeho 22.1% angana  na miliyari 422.4 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’ayo RRA yari yakusanyije mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.

Bizimana Rugenintwali Pascal, Komiseri Mukuru wa RRA yavuze ko gukusanya imisoro bituruka ku mpamvu z’uko serivisi zitangwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Kugira ngo turenze intego twari twihaye, byatewe n’impamvu nyinshi zikubiye mu ngingo eshatu, ari zo ubuyobozi bwiza, gutanga serivisi uko bikwiye ndetse no gukorera mu gihugu cyoroshya ishoramari”.

Uyu muyobozi kandi yanashimangiye ko iyo ubukungu bw’igihugu bwiyongera n’imisoro yiyongera gusa yongeyeho ko RRA igihura n’imbogamizi zituma idakusanya imisoro neza zirimo kuba ibigo bimwe  by’ubucuruzi bihindagurika, imisoro yagenewe kubaka ibikorwa by’inyugu rusange bigakenera amafaranga menshi, ndetse no kuba amafaranga menshi igihugu gikenera aturuka ku misoro .

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27