Prosper Nkomezi yateguje uruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukorera muri USA

Prosper Nkomezi yateguje uruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukorera muri USA

Nyuma yo gukora ubukwe, umuramyi Prosper Nkomezi yateguje uruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Prosper Nkomezi Live Tour in USA’ ateganya gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ry’itariki 17 Mata 2026, Nkomezi yasangije abakunzi be integuza y’ibyo bitaramo abasaba ko bitegura gutarama bagasabana n’Imana binyuze mu ndirimbo.

Ni ibitaramo yatangaje ko azatangirira muri Leta ya Iowa ku wa 31 Gicurasi 2026, akomereze i Dallas muri Texas ku wa 11 Nyakanga 2026. Bikazakomereza muri Arizona, Maine akaba azatangaza vuba amatariki azataramiraho mu Mujyi wa Seattle uherereye muri Leta ya Washingtion.

Ni uruhererekane rw’ibitaramo ruje rukurikira ibindi aherutse gukorera mu bihugu birimo Israel na Uganda, yakoze agamije kwagura ibikorwa by’umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Ni byo bitaramo bya mbere Nkomezi agiye gutaramira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nk’umugabo wubatse urugo kuko yakoze ubukwe n’umugore we Retina Mfurakazi mu mpera za Werurwe 2026.

Prosper Nkomezi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bake zirimo “Amamara”, “Nzakingura”, “Humura” n’izindi, zatumye agera ku mitima y’abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, kuko akenshi ziba zishingiye ku butumwa bwo kwizera, ihumure n’urukundo rw’Imana, bituma zikoreshwa cyane mu nsengero no mu bindi bihe byo gusenga.

Muri Gashyantare ni bwo Nkomezi yagaragaje ibyishimo yagize by’uko yasuye ibice bimwe na bimwe bigaragaza ukwizera kwa gikrisitu birimo umusozi wa Goligota bivugwa muri Bibiliya ko Yesu yawubabarijweho n’ahandi.

Nyuma yo gukora ubukwe Prosper Nkomezi agiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Prosper Nkomeza azakorera ibitaramo mu Leta zitandukanye za USA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27