Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya barimo Rushema Chris

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 2, 2026
  • Hashize amezi 3
Image

Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya ari bo Iddrisu Shaibu ukomoka muri Ghana, Moussa Limane ukomoka muri Cameroon, Keffa Tangara wo muri Mali, Japheth Mzungu wo muri Kenya n’Umunyarwanda Rushema Chris. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje ko yungutse abakinyi bashya izifashisha mu mikino y’umwaka utaha wa 2026/27. 

Abo bakinnyi ni myugariro w’ibumoso Iddrisu Shaibu w’imyaka 26 ukomoka muri Ghana wakiniraga Sofapaka yo muri Kenya, wahawe amasezerano y’imyaka ibiri, rutahizamu w’Umunya – Cameroon, Moussa Limane w’imyaka 24 wakiniraga muri Asante Kotoko yo muri Ghana ku masezerano y’imyaka ibiri na rutahizamu Keffa Tangara ukomoka muri Mali wakiniraga Djoliba AC y’iwabo, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri. 

Abandi bakinnyi binjiye muri iyi kipe ya Polisi y’Igihugu ni myugariro w’Umunyarwanda Rushema Chris wakiniraga Rayon Sports yasinyiye Imyaka ibiri muri Nyakanga 2025 gusa akaba atabashije kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe. Hari kandi umunyakenya Japheth Mzungu ukina mu kibuga hagati wakiniraga Sofapaka FC, wahawe amasezerano y’imyaka itatu.

Aba bakinnyi biyongereye ku bandi bashya barimo Byishimo Valua wavuye muri Bugesera FC, myugariro Rugwiro Kevin wagaruwe n’abandi bongereye amasezerano ari bo Niyongira Patience, Iradukunda Simeon, Eric Nsabimana “Zidane” na David Chimezie. 

Uretse abakinnyi bashya, iyi kipe ya Polisi y’Abashinzwe umutekano yagize Rutsindura Antoine ‘Mabombe’, umuyobozi wa Tekinike. Uyu mugabo ni umwe mu bafite izina rikomeye muri ruhago y’u Rwanda by’umwihariko mu kuzamura impano z’abakiri bato. Yatoje amakipe akomeye arimo Rayon Sports, Kiyovu FC, AS Kigali na Nyanza FC ndetse yanyuze mu makipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye mu bagabo no mu bagore. 

Nubwo Police FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino utaha ntirabona umutoza mukuru usimbura umunya-Tunisia Ben Moussa wirukanywe muri Kamena uyu mwaka, kubera umusaruro muke yagaragaje mu mwaka w’imikino ushize wa 2025/26.

Myugariro Rushema Chris yerekeje muri Police FC
Iddrisu Shaibu ni myugariro mushya wa Police FC
Japheth Mzungu yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Police FC
Keffa Tangara yabaye umukinnyi mushya wa Police FC
Rutahizamu Moussa Limane nawe yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Police FC
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 2, 2026
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE