Perezida wa Chad yagiranye ibiganiro na Putin

Perezida wa Chad yagiranye ibiganiro na Putin

Perezida wa Chad Mahamat Idriss Deby yahuriye mu biganiro na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin i Moscou.

Africanews yatangaje ko, Perezida w’u Burusiya yashimye Idriss Deby kuba yarabashije kugarura umutekano muri Tchad, avuga ko u Burusiya bukurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano w’iki gihugu.

Ku wa 24 Mutarama 2024 ubwo aba bombi bari kumwe, Putin yavuze ko yishimiye ko bishoboka ko muri Chad bakora referandumu kandi yizeye ko amatora azakorwa mu minsi ya vuba.

Yashimiye Idriss Deby ko yashoboye guhosha intambara mu gihugu.

Ku ruhande rwa Deby yihanganishije Putin nyuma y’impanuka y’indege ya gisirikare yabaye mu rukerera rwo ku wa gatatu mu gace ka Belgorod mu Burusiya hafi ya Ukraine.

Ni indege yari itwaye abantu 74, barimo abafunzwe kubera intambara yo muri Ukraine 65.

Aba bose bakaba barahitanywe n’iyi mpanuka nk’uko Guverineri w’Akarere ka Belgorod Vyacheslav Gladkov abitangaza.

Deby yagize ati: “Mu izina ryanjye no mu izina ry’abaturage, mbabajwe cyane n’izo mfu ndetse n’iz’abasirikare.”

Iyi nama yabereye i Moscou ibaye nyuma y’icyumweru Minisitiri w’Intebe wa Nigeria asuye Moscou, bikavamo amasezerano yo guteza imbere umubano mu bya gisirikare.

Deby yayoboye Chad kuva mu 2021, nyuma y’urupfu rwa se wari umaze igihe kinini ku buyobozi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27