Perezida Trump yateguje Iran ibitero simusiga no kwigarurira peteroli yayo

Perezida Trump yateguje Iran ibitero simusiga no kwigarurira peteroli yayo
Perezida Trump agiye kwigarurira peteroli ya Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Amerika iri bugabe ibitero bikomeye cyane kuri Iran muri iri joro ryo ku wa 11 Kamena, ashimangira ko azafata ikirwa cya Kharg n’ibindi bikorwa remezo  by’ingenzi  birimo amasoko ya peteroli ya Iran.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social Trump yagize ati: “Tuzafata ikirwa cya Kharg kiri ku nkombe za Iran kikaba icyambu gikomeye kinyuzwaho peteroli.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yamaganye ibyo bitero bya Amerika, ivuga ko byatumye amasezerano yo guhagarika imirwano atakaza agaciro kayo mu buryo bugaragara.

Intambara hagati ya Amerika na Iran ikomeje gukaza umurego ndetse hari impungenge ko ishobora kwaguka kurushaho mu gihe Amerika yagerageza  gufata Ikirwa cya Kharg cyangwa Iran igakaza ibitero ku birindiro bya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati.

Hagati aho Iran na yo yatangaje ko yongeye gufunga umuhora wa Hormuz ndetse yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Bahrain, Kuwait na Jordan, nyuma y’ibitero Amerika yagabye ku butaka bwayo. 

Perezida Trump yatangaje ko agiye kwigarurira peteroli ya Iran abanje gufata ikirwa cya Kharg
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27