Perezida Kagame yavuze ku dushya yasanze ku cyicaro cya BioNtech

Perezida Kagame yavuze ku dushya yasanze ku cyicaro cya BioNtech

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yanyuzwe n’udushya duhambaye mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi yasanze ku cyicaro gikuru cy’Ikigo BioNTech giherereye i Mainz mu Budage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri yifashishije imbuga nkoranyambaga, aho yagize ati: “Nagize amahirwe yo gusura Ikigo cya BioNTech giherereye i Mainz mu Budage ndi kumwe na Dr. Uğur Şahin [Perezida w’icyo kigo]. Hari ikoranabuhanga ritangaje cyane kandi ryo ku rwego ruhanitse mu bijyanye n’ubuvuzi.”

Yakomeje ashima Uğur Şahin na Özlem Türeci ukuriye ubuvuzi muri icyo kigo akaba yaranagize uruhare mu ishingwa ryacyo, ashimangira ko ari abagabo b’umutima mwiza.

Perezida Kagame yazengurutse ibice bitandukanye by’icyo kigo ndetse anagirana ibiganiro na Uğur Şahin byibanze ku bijyanye n’ikoranabuhanga ry’uruganda rwa mbere rw’inkingo n’imiti ryitezwe mu Rwanda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika byiteze kwakira iryo koranabuhanga ry’inganda zizazanwa muri za kontineri (BioNTainers), bigatwara igihe gito cyo kuziteranya no gutangira kuzibyaza umusaruro. Ibindi bihugu biziteze mu gihe cya vuba ni Ghana na Senegal.

Buri ruganda muri zo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50, kandi izo nganda ntizizakora inkingo za COVID-19 gusa kuko zizajya zikora n’inkingo z’izindi ndwara zirimo Malaria, VIH/SIDA n’Igituntu.  

Ikigo BioNTech cyubatse izina rihambaye mu gutegura, gutunganya inkingo n’indi miti gikoresheje ikoranabuhanga rigezweho; cyiyemeje gufasha u Rwanda kubona uruganda rukora inkingo zitandukanye zirimo n’iza COVID-19.

Icyo kigo cyateguye ikoranabuhanga rigezweho ry’inganda z’inkingo ryiswe (BionTainers) ryitezwe mu Rwanda bitarenze mu mpera z’uyu mwaka kuko uruganda ruzazanwa rwuzuye rugashyirwa ahabugenewe bitabanje gufata ikindi gihe cyo kuruteranyiriza aho rugomba kuba ruri.

Urwo  ruganda rwubatswe muri za kontineri rwitezweho kuzaba rukwiye kuri metero kare 800, rukaba rugizwe na kontineri 12 zigabye mu byiciro bibiri bigizwe n’ahavangirwa imiti n’ahatunganyirizwa inkingo.

Perezida avuga ko amahitamo ya BioNTech yo kohereza bwa mbere iryo koranabuhanga ritanga igisubizo kirambye muri Afurika ari ikimenyetso gikomeye cy’uko rishobora no kwihutisha guhanga udushya mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27