Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Nigeria

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Nigeria

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 28 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiranywe urugwiro i Abuja muri Nigeria.

Muri iki Gihugu yitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida mushya wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu wabaye Guverineri wa Leta ya Lagos kuva mu 1999 kugeza mu 2007, na Senateri wahagarariye Uburengerazuba bwa Lagos. 

Ku wa 10 Mutarama 2022, ni bwo Tinubu yatangaje byeruye ko aziyamamariza kuyobora Nigeria, maze ku wa 8 Kamena atsinda Yemi Osinbanjo na Rotimi Amaechi mu matora y’uwagombaga guhagararira ishyaka APC mu matora y’Umukuru w’Igihugu. 

Ku ya 1 Werurwe 2023, ni bwo Komisiyo y’Igihugu yigenga y’Amatora ya Nigeria (INEC) yatangaje ko Tinubu ari we watsinze amatora nyuma yo kwegukana amajwi 8,794,726. 

Uwamukurikiye ni Atiku Abubakar wabaye Guverineri wa Leta ya Anambra, akaba yari ahagarariye Ishyaka PDP ritavuga rumwe na Leta, wagize amajwi 6,984,520. 

Peter Obi wari uhagarariye Ishyaka LP (Labours Party) yaje ku mwanya wa gatatu agira amajwi 6,101,533.

Umuhango wo kurahira kwa Tinubu uraba kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Gicurasi, ukaba wagizwe Umunsi Mukuru w’ikiruhuko mu gihugu hose. 

Perezida Kagame ni umwe mu Bakuru n’Ibihugu n’abandi banyacyubahiro bitabira uyu muhango ushimangira iterambere ry’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi ku mugabane w’Afurika. 

Tinubu arasimbura Perezida Muhammadu Buhari wayoboye kuva mu 2015, akaba abaye Perezida wa 16 wa Nigeria utowe binyuze mu mucyo.

Minisitiri w’Umutekano wa Nigeria Ogbeni Rauf Aregbesola, ari na we watangaje umunsi w’ikiruhuko, yashimiye abaturage ba Nigeria kuba baratoye neza kandi abifuriza gukomeza kuryoherwa n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi. 

By’umwihariko yabashimiye ko bagiriye icyizere demomarasi nk’ubuyobozi bushingiye ku mahitamo yabo, abasaba gukomeza kubushyigikira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27