Perezida Kagame yahaye ubwenegihugu bw’u Rwanda Umurundikazi Dj Ira 

Perezida Kagame yahaye ubwenegihugu bw’u Rwanda Umurundikazi Dj Ira 

Umurundikazi Iradukunda Grace Divine wamamaye cyane nka DJ Ira yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda arabumwemerera, asaba inzego bireba gukora ibisigaye.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ubwo Abanyarwanda batandukanye bari bahuriye muri BK Arena, muri gahunda Perezida asanzwe agira yo kwegera no kuganira n’abaturage.

Ubwo hari hagezweho umwanya wo kwakira ibibazo n’ibitekerezo, Dj Ira ukundwa n’abatari bake mu mwuga wo kuvanga imiziki, yahawe ijambo, arikoresha asaba ubwenegihugu.

Mu magambo ye yagize ati: “Icya mbere nyakubahwa nashakaga kubashimira hamwe n’abo mufatanyije mu nzego zitandukanye, ukuntu abana b’Abanyamahanga duhabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda, ikindi n’ukubashimira ukuntu umwana w’umukobwa ahabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’umuhugu.

[…] Iki gihugu ngewe nakigiriyemo umugisha, mu bikorwa byo kwiyamamaza twari kumwe kugeza ku gihe mwarahiriye kuri Sitade Amahoro. Ni ikintu kidasanzwe cyane, icyifuzo cyanjye kwari ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’Umunyarwandakazi nkibera uwanyu.”

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yabimwemereye, asaba inzego zibishinzwe kubukurikirana bakazabimufashamo.

Dj Ira asabye ubwenegihugu mu gihe hashize imyaka 10 ari mu Rwanda kimwe n’abandi Barundi benshi bari mu hirya no hino mu gihugu no mu nkambi ya Mahama by’umwihariko. 

Bahunze Igihugu cyabo ubwo uwari umukuru w’icyo gihugu Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu bigatuma hategurwa kudeta yapfubye. 

Abenshi bahunze Igihugu guhera mu 2015, kugeza n’uyu munsi ntibarizera umutekano w’Igihugu cyabo ku buryo bahita bataha. 

DJ Ira yemerewe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Kwizera patrick

Dj ira yarabukwiriye peee kuko ni umukobwa ushoboye kd unitanga haba muri gahunda za leta ndetse no mubaturage azi ibyo akora kd no kuba yatinyutse agasaba ubwenegihugu umukuru wigihugu cyacu nindi ntambwe yateye yo gutinyuka murakoze cyane kumakuru meza mutugezaho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27