Perezida Kagame yaganiriye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 28, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bayobowe na Bruce Westerman, akaba anayobora Komisiyo y’Umutungo Kamere muri USA.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, Perezida Kagame ni bwo yakiriye intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika. 

Ibiganiro byibanze ku mpinduka zigaragara mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize, amahirwe mu nzego ibihugu byombi bifatanyamo kimwe n’ibibazo by’Umugabane n’Isi yose.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 28, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE