Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama ya GSMA

Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama ya GSMA

Abategura inama y’Ishyirahamwe ryimakaza itumanaho rya telefoni ku Isi (GSMA/Global System for Mobile Communications Association) batangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame afungura ku mugaragaro iyo nama y’iminsi itatu itangira kuri uyu wa Kabiri tariki 17-19 Ukwakira 2023.

Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera, bagiye guhurira i Kigali muri Kigali Convention Center (KCC).

Iritabirwa n’abagera ku 3,000 baturutse hirya no hino ku Isi bo mu nzego za Leta n’abikorera mu itumanaho mu bigo byinshi bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’ikoranabuhanga.

Inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya  telefoni itegurwa n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ubuyobozi bwa GSMA buterwa ishema n’uko bushyigikiwe n’ibigo mpuzamahanga n’ibyo mu Karere birimo MasterCard, MTN, Orange, ZTE, ASVL Summit 2022 na Smart Africa.

GSMA ni Ishyirahamwe Mpuzamahanga rihuza uruhererekane rw’itumanaho rya telefoni rugamije kuvumbura, guhanga no gutanga  umusingi w’udushya dushyigikira ubucuruzi n’impinduka zikenewe muri sosiyete.

Intumbero nyamukuru yayo ni iyo gufungura burundu imbaraga zo kubona ihuzanzira rya telefoni ku Isi kugira ngo abantu, inganda na Sosiyete bikomeze kwiteza imbere bihujwe n’ikoranabuhanga.

GSMA ihagarariye ibindi bigo bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’imiryango yose ikora mu ruhererekane rw’itumanano rya telefoni n’inganda zishamikiyeho, giharanira ko itumanaho rya telefoni ribyazwa umusaruro mu nyungu rusange, kwagura serivisi z’inganda no gutanga ibisubizo bigera ku baturage benshi, mu bihugu byose.

Ibyo bikorwa biba bikubiyemo no kwimakaza Politiki zikemura imbogamizi zikomeye kurusha izindi Isi ihanganye na zo, kugaragaza ikoranabuhanga nk’umusingi w’iterambere, n’uburyo telefoni ifasha kwagura urubuga ruhuza rubanda.

Inama y’iki cyiciro yaherukaga kubera i Kigali hagati y’itariki ya 25 na 27 Ukwakira 2022.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27