Patriots yabitse nimero yambarwaga na Arstide Mugabe

Patriots yabitse nimero yambarwaga na Arstide Mugabe

Ikipe ya Patriots Basketball Club yafashe icyemezo cyo kubika burundu nimero 88 yambarwaga na Arstide Mugabe wakiniye iyi kipe imyaka umunani akanayibera kapiteni.

Ni igikorwa iyi kipe yakoze mu mukino wahuje Patriots na Kepler BBC uyu mukinnyi yerekejemo, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Werurwe 2024 muri BK Arena. 

Ubwo igice cya kabiri cyari kigiye gutangira, Patriots yabanje kwerekana amashusho y’ubutumwa abakinnyi bayo bageneye Mugabe, nyuma bamuha impano y’umwambaro wa nimero 88 yambaraga muri iyi kipe.

Patriots BBC yashinzwe mu 2014, Mugabe ayigeramo mu 2015 avuye muri Espoir BBC. Kuva icyo gihe batwaranye ibikombe bitanu bya shampiyona ndetse anayifasha kwitabira BAL mu 2020 ku nshuro ya mbere.

Mu butumwa bagenzi be bakinanye bamugeneye bwagarutse cyane ku buyobozi bwe haba mu kibuga no hanze yacyo ndetse no kuba yarafashaga bakinnyi bakiri bato n’abashya kwisanga muri bakuru babo.

Muri Mutarama ni bwo Mugabe yerekeje muri Kepler BBC ari umukinnyi unabifatanya no kuba umwe mu batoza bungirije Umunya-Uganda, Mandy Juruni.

Mugabe uri kugana ku musozo w’umwuga we nk’umukinnyi, ni umwe mu beza u Rwanda rwagize kuko yakiniye Ikipe y’Igihugu imyaka 11 aho imyinshi muri yo yari Kapiteni.

Mu 2007 ni bwo yatangiye gukina icyiciro cya mbere ubwo yari muri Rusizi BBC yamazemo imyaka ibiri, mbere yo kwerekeza muri Espoir BBC. Mu 2015, yerekeje muri Patriots BBC aho yubakiye izina rikomeye.

Mugabe yegukanye ibikombe bya Shampiyona umunani, yanabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona inshuro ebyiri (2012 na 2013).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27