Oscar Pistorius warashe umukunzi we yarekuwe by’agateganyo

Oscar Pistorius warashe umukunzi we yarekuwe by’agateganyo

Urwego rushizwe amagereza muri Afurika y’Epfo rwatangaje ko rwarekuye by’agateganyo Oscar Pistorius wakatiwe gufungwa imyaka icyenda nyuma yo kuganira n’ababyeyi b’umukunzi we yishe arashe ku munsi wa Saint Valentin, Reeva Steenkamp.

Pistorius azaba mu rugo rwa nyirarume ruherereye mu gace ka Waterloof gaherereye mu Mujyi wa Pretoria, kandi ntiyemerewe kunywa ibisindisha kugeza mu 2029 ubwo imyaka y’igifungo yakatiwe izaba irangiye.

Umubyeyi wa Reeva, June Steenkamp, yatangaje ko yanyuzwe n’icyemezo cy’uru rwego, kuko ngo igihe cyose Pistorius yamara muri gereza kidashobora kugarura ubuzima bw’uyu mukobwa.

Ati: “Nta butabera bwabaho mu gihe uwo wakundaga atagaruka, nta n’igihe cyashobora kugarura Reeva. Abaguma muri gereza ni abakatiwe igifungo cya burundu”.

Pistorius wahoze ari umukinnyi mu mikino Olempike y’abafite ubumuga yishe umukunzi we w’imyaka 29 tariki 14 Gashyantare 2013 nyuma yaho, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Mu gihe azaba ari mu rugo, urwego rushinzwe amagereza ruzajya rukurikiranira hafi imyitwarire ye.

Yireguye avuga ko yishe Reeva amwitiranyije n’umugizi wa nabi kuko ngo yinjiye mu nzu ye adakomanze, undi arikanga ahita amurasa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27